Filime 10 zitegerejwe gusohoka muri iyi mpeshyi

Filime 10 zitegerejwe gusohoka muri iyi mpeshyi

Filime ni kimwe mu bintu bikundwa cyane n'ingeri zose z'abantu, cyane filime zo mu bihugu byo hakurya y' amazi.Iki gihe tugiye kujyamo k'impeshyi nibwo mu bihugu byinshi habamo gufatwa kw'ikiruhuko kirekire, bityo mu gufasha abantu kuruhuka hakorwa filime nyinshi zitandukanye kandi zikunzwe cyane.Uyu munsi twabateguriye urutonde rwa filime wareba muri iki gihe cy'impeshyi (Summer) kigiye kuza.

1.Godzilla: King of the Monsters

Filime 10 zitegerejwe gusohoka muri iyi mpeshyi

Iyi filime ivuga ku nyamaswa zabayeho cyera cyane mbere yuko abantu tuza kw'isi zitwaga Godzilla zari inkazi cyane, ikaba ivuga ukuntu yarwanye n'izindi nyamaswa kugira ngo iyobore isi.Iyi filime izasohoka tariki ya 31 Gicurasi 2019


2.X-Men: Dark Phoenix

Filime 10 zitegerejwe gusohoka muri iyi mpeshyi

Iyi filime izasohoka tariki ya 7 Kamena 2019 izagaragaramo Sophie Turner benshi bamenyereye nka Sansa muri filime y'uruhererekane ya "Game of Throne".


3.I Am Mother

Filime 10 zitegerejwe gusohoka muri iyi mpeshyi

Iyi filime y'igitekerezo ivuga ku mwana muto warezwe n'imashini imeze nk'abantu(Robot), nyuma yaho bantu bose bo kw'isi bishwe.


4.Men in Black: International

Filime 10 zitegerejwe gusohoka muri iyi mpeshyi

Kubarebye filime mu myaka ya za 90 hari filimi z'ibitekerezo zari zikunzwe cyane zitwaga men in black .Uyu mwaka baratuzanira ikindi gice kizagaragaramo Chris Hemsworth uzwi cyane nka Thor muri Avengers.Iyi filime ikazasohoka Tariki ya 14 Kamena 2019

5.Spiderman:Far from home

Filime 10 zitegerejwe gusohoka muri iyi mpeshyi

Ku bakunzi ba Spiderman azagaruka muri iyi filime ubwo azaba yagiye mu gihugu cy'Ubwongereza.Iyi filime izasohoka tariki ya 2 Nyakanga 2019.


7.Stuber

Filime 10 zitegerejwe gusohoka muri iyi mpeshyi

Iyi filime ivuga ku mushoferi uba utwara abagenzi mu modoka zo mu bwoko bwa Uber akaza guhura n'umu polisi akifashisha uyu mushoferi mu gushaka abanyabyaha.Iyi filime izasohoka tariki ya 12 Nyakanga 2019

8.Crawl

Filime 10 zitegerejwe gusohoka muri iyi mpeshyi

Ku bakunda filime ziteye ubwoba ntimuzacikwe na Crawl ivuga inkuru y'umugore uba woroye ingona maze hakaba impanuka ingona igacika aho yabaga maze igateza ibibazo.Iyi filime izasohoka tariki ya 12 Nyakanga 2019.

9.The Lion King

 

Filime 10 zitegerejwe gusohoka muri iyi mpeshyi

Iyi filime y'abana(Cartoon) ariko yakunzwe n'ingeri zose yagarutse ikozwe mu mashusho noneho agezweho 3d.Iyi filime izasohoka tariki ya 19 Nyakanga 2019.


10.Once Upon a Time in Hollywood

Filime 10 zitegerejwe gusohoka muri iyi mpeshyi

Iyi filime izagaragaramo abakinnyi bakunzwe cyane mu gukina cinema aribo Brad pitty na Leonardo diCaprio uzwi cyane muri titanic ubwo yakinnye yitwa Jack.Iyi filime izasohoka tariki 26 Nyakanga 2019.

10.Hobbs & Shaw:Fast and Furious

Filime 10 zitegerejwe gusohoka muri iyi mpeshyi

Ku bakunzi ba fast and furious hagiye gusohoka ikindi gice kigaragaramo abakinnyi batatu bazwi cyane muri cinema aribo Dwayne Johnson uzwi cyane nka The rock ,Jason Statham uzwi nka Transporter ndetse na Idris Elba umugabo ukundwa n'igitsina gore kurusha abandi.Iyi filime izasohoka tarikiya 2 Kanama 2019.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho