Toronto Raptors yatsinze Golden State Warriors, Drake aterana amagambo n'umukinnyi ukomeye

Toronto Raptors yatsinze Golden State Warriors, Drake aterana amagambo n'umukinnyi ukomeye

Kuri uyu wa kane nibwo imikino ya nyuma ihuza amakipe yabaye ayambere mu duce aturukamo yatangiye ,iyi mikino ikaba iri guhuza ikipe ya Golden State Warriors ifite iki gikombe ndetse na Toronto Raptors bihatanira gutwara iki gikombe uyu mwaka.Mu mukino wa mbere wabereye ku kibuga cy'ikipe ya Toronto Raptors yitwa Scotiabank Arena warangiye ikipe ya Toronto Raptors itsinze amanota 118 ku 109 ya Golden State Warriors.

Toronto Raptors yatsinze Golden State Warriors, Drake aterana amagambo n'umukinnyi ukomeye

Muri uyu mukino umuhanzi ukomeye cyane Drake yari yaje gufana ikipe yo mu gihugu akomoka mo cya Canada Toronto Raptors, dore ko yaje yambaye umwenda w'iyi kipe ariko mu mugongo harimo amazina ya Stephen Curry ubusanzwe ukinira Golden State Warriors, ibi byatunguye abantu benshi ukuntu yakwambara umwenda uriho umukinnyi wo mu ikipe y'abakeba. Yaje gutangariza ikinyamakuru ESPN ko n'ubwo afana ikipe ya Toronto Raptors yemera ko Stephen curry akomeye cyane kandi ko amukunda.

Toronto Raptors yatsinze Golden State Warriors, Drake aterana amagambo n'umukinnyi ukomeye

Nyuma y'umukino Drake yaje kugaragara aterana amagambo na Draymond green ukinira Warriors.Mu kiganiro Draymond Green yagiranye na Sky Sport yagize ati:"Drake nanjye twateranye amagambo kubera ko ari umufana gusa ntakindi byari bigamije. Abantu benshi babyitayeho kandi yari yaje nk'undi mufana wese uko amera aba avuga amagambo menshi ku ikipe bahanganye ariko kubera ari Drake abantu bakabyibazaho cyane."

Toronto Raptors yatsinze Golden State Warriors, Drake aterana amagambo n'umukinnyi ukomeye

Muri uyu mukino kandi drake yakomeje kugenda aterana amagambo n'abakinnyi batandukanye ba Golden State Warriors harimo na Stephen Curry dore yaje ko ku mukora mu mutwe ibintu bitashimishije abafana ba Golden State Warriors.

Toronto Raptors yatsinze Golden State Warriors, Drake aterana amagambo n'umukinnyi ukomeye

Twabibutsa ko umukino wa Kabiri uzaba mu rukerera rwo ku wa mbere tariki ya 06 Kamena

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho