Umugore wa Perezida wa Israel yitabye Imana

Umugore wa Perezida wa Israel yitabye Imana

Ibiro by’umukuru w’igihugu muri Israel, byavuze ko Nechama Rivlin yitabye Imana azize indwara y’ibihaha.

Nechama Rivlin yari amaze igihe arwaye gusa ngo yakunze kugaragara mu ruhame ari kumwe n’umugabo we, ariko afite ibikoresho bimufasha kumwongerera umwuka.

Nechama Rivlin yari umugore w’umukuru w’igihugu uzwiho cyane ubuhanga mu bugeni, kurengera ibidukikije no kwita ku bakiri bato bakeneye ubufasha.

Nechama Rivlin yavukiye mu muryango w’abahinzi n’aborozi, aza gushaka na Perezida Reuven Rivlin mu 1971.

Perezida Rivlin akaba yari n’umugabo we, yashimiye ibitaro byafashije kumuvura mu buryo budasanzwe mu mezi atatu yose ashize amerewe nabi.

Umugore wa Perezida wa Israel yitabye Imana

Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko ababajwe n’uru rupfu, avuga ko Nechama Rivlin yarwanye n’iyi ndwara.

Yagize ati “Hamwe n’abaturage ba Israel n’umugore wanjye Sara, twababajwe n’urupfu rwa Nechama Rivlin.”

Nechama Rivlin yakoze igihe kinini muri Kaminuza ya Hebrew iherereye mu mujyi wa Jerusalem kugeza mu 2007, ubwo yahabwaga ikiruhuko cy’izabukuru, ni nabwo yaje kugaragaza ikibazo cy’ibihaha.

Yari afitanye abana batatu n’umugabo we ndetse n’abuzukuru barindwi.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho