Ikipe ya Golden state warriors yarokotse ku inota rimwe mu mukino wa gatanu

Ikipe ya Golden state warriors yarokotse ku inota rimwe mu mukino wa gatanu

Mu mukino wa gatanu uhuza amakipe yabaye ayambere mu duce akomokamo ikipe ya Golden state warriors yarokowe n'inota rimwe yarushije ikipe ya Toronto Raptors maze ikomeza mu ishuranwa itsinda umukino wa kabiri, dore ko Toronto Raptors yo ifite imikino 3 yatsinze yasabwaga gutsinda uyu mukino igahita itwara igikombe cya shampiyona ya NBA.

Ikipe ya Golden state warriors yarokotse ku inota rimwe mu mukino wa gatanu

Kevin Durant akora imyitozo mbere y'umukino nubwo atari ameze neza

Uyu mukino wakinnye n'ikipe ya Golden state warriors yose yuzuye dore ko bari bazanye Kevin Durant utari wagakize neza imvune yari afite ndetse na Klay Thompson utameze neza gusa bagombaga gukina kugira ngo barebe ko bakomeza gushaka igikombe cya kane bikurikiranya.

Ikipe ya Golden state warriors yarokotse ku inota rimwe mu mukino wa gatanu

Umukino ugitangira ikipe ya Golden State Warriors yihariye amanota dore ko kevin durant,Klay thompson na Stephen curry batsinze amanota 3 buri umwe bikurikiranya maze bagira amanota 12 ku busa. 

Ikipe ya Golden state warriors yarokotse ku inota rimwe mu mukino wa gatanu

Ikipe ya Toronto nibwo yatangiye kugaruka mu mukino itangira kugabanya itandukaniro ry'amanota hagati yabo na Golden State warriors.

Ikipe ya Golden state warriors yarokotse ku inota rimwe mu mukino wa gatanu

Kevin Durant avanwa mu kibuga bamuteruye

Gusa inzozi za Golden state warriors zabaye mbi mu gace ka kabiri ubwo Kevin durant imvune yari afite yatangiye kuzamuka maze ahita avanwa mu kibuga ajyanwa mu rwambariro muri ako kanya abafana ba Toronto Raptors batangira gusakuza maze abakinnyi babo babasaba gutuza.

Ikipe ya Golden state warriors yarokotse ku inota rimwe mu mukino wa gatanu

Kevin durant avuye mu kibuga Demarcus Cousins yinjiye mu kibuga maze abafasha gukomeza gushyiramo ikinyuranyo cy'amanota 13, ikipe ya Toronto Raptors yagerageje kugaruka mu muniko maze igabanya amanota igice cya Mbere kirangira ari ikinyuranyo cy'amanota 6.

Ikipe ya Golden state warriors yarokotse ku inota rimwe mu mukino wa gatanu

Igice cya kabiri kigitangira Golden state yaje itsinda amanota 3 cyane maze yongera ishyiramo ikinyuranyo cy'amanota 14, ariko ikipe ya Toronto igakomeza kugabanya amanota irushwa.

Ikipe ya Golden state warriors yarokotse ku inota rimwe mu mukino wa gatanu

Stephen curry yitwaye neza muri uyu mukino

Mu gace ka kane ari nako ka nyuma ikipe Toronto raptors yigaranzuye Golden state warriors maze irayobora ibifashijwemo na Kawhi Leonard bakunze kwita "The Board Man".Ikipe ya Golden ibifashijwemo na The splash Brothers akaba ari akabyiniriro kitiriwe Stephen curry na Klay Thompson batsinze amanota 3 buri umwe maze Golden ikomeza kujya imbere.

Ikipe ya Golden state warriors yarokotse ku inota rimwe mu mukino wa gatanu

Umukino waje kurangira Golden itsinze amanota 106 ku 105 ya Toronto

Umukino wa gatandatu ukazakinwa mu rucyerera rwo kuri uyu wa gatanu saa cyenda z'ikigali ku kibuga cya Okla Arena gisanzwe gikinirwaho n'ikipe ya Golden state warriors.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho