Ukoresheje Shazam ubu wamenya umuziki ukinirwa muri telefoni yawe kubakoresha android

Ukoresheje Shazam ubu wamenya umuziki ukinirwa muri telefoni yawe kubakoresha android

Gahunda ya telefoni ikunzwe cyane ya Shazam ifasha umuntu kumenya umuziki yumvise ahantu, yaguzwe n'uruganda rwa Apple umwaka ushize arenga Miliyoni 400 z'amadolari.iyi gahunda ya telefoni (Application) yazanye uburyo kubakoresha Telefoni za android bwo kubasha kumenya umuziki urikumva mu matwi.

Mbere washoboraga kumva umuziki ukwegereye atari muri telefoni yawe bwite, ubu buryo bwiswe 'Pop up Shazam' buzajya bukwereka imiziki uri kumva kuri telefoni yawe ukoresheje izindi gahunda za telefoni zikina imiziki.

Ukoresheje Shazam ubu wamenya umuziki ukinirwa muri telefoni yawe kubakoresha android

uzajya uba ufite ubushobozi bwo kumenya umuziki uri kumva kuri Youtube cyangwa amajwi umuntu yafashe ari kuri Instagram

Ubu ni bumwe buryo abantu benshi batandukanye kw'isi basabaga kuko ntiwashoboraga kumenya umuziki urikunyura kuri radio ya telefoni keretse kumva kanze ya telefoni yawe.Ukoresheje ubu buryo uzajya uba ufite ubushobozi bwo kumenya imiziki ikinwa ku mbuga uzura nka Youtube,instagram na Facebook kandi umuziki uzajya uba uri kumva muri headphones cyangwa ecouteur nawo uzajya uba ufite ubushobozi bwo kumenya uwariwo ukoresheje shazam.

Ubu buryo uko bukora hari agashushanyo kazajya gahora kuri telefoni mu gihe uri kumva umuziki ushaka kuwumenya ugahita ugakanda maze shazam igahita itangira kugushakira uwo muziki kuri murandasi.
Apple iratangaza ko kubakoresha Iphones na Ipad ubu buryo nabo bari kubukoraho bukazabageraho mu gihe gito.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho