Argentine ya Messi yatsinzwe umukino wa mbere wa Copa America

Argentine ya Messi yatsinzwe umukino wa mbere wa Copa America

Mu gicuku cyo kuri uyu wa gatandatu ahagana saa sita z'ijoro nibwo umukino wa kabiri mu gikombe gihuza ibihugu byo muri amerika y'amajyepfo Copa Amerika wabaye ukaba wahuzaga Argentina yatsindiwe ku mukino wa nyuma na chille ubwo giheruka kuba ndetse na Colombia.

Argentine ya Messi yatsinzwe umukino wa mbere wa Copa America

Uyu mukino ukaba warangiye ikipe ya Colombia itsinze argentine ibitego 2 ku busa babifashijwemo na Roger Martinez ku munota wa 70 watsinze igitego cya mbere asimbuye na Duvan Zapata watsinze igitego cya kabiri.

Argentine ya Messi yatsinzwe umukino wa mbere wa Copa America

 Roger Martinez yishimira igitego yari amaze gutsinda argentine

Argentine ya Messi yatsinzwe umukino wa mbere wa Copa America

"Ntabwo twashakaga gutangira gutya ari mu mupira w'amaguru byose bibaho.Ariko tugomba kwegura imitwe yacu tugakomeza tugakina neza." byavuzwe na Lionel Messi ufite Imipira ya zahabu 5.

Argentine ya Messi yatsinzwe umukino wa mbere wa Copa America

Ikipe ya Argentine yatwaye iki gikombe inshuro 14 ikaba iyakabiri ifite byinshi nyuma ya Uruguay ariko ngo baheruka gutwara iki gikombe mu mwaka w' 1993, kuva messi yatangira gukina ntabwo baragitwara bakaba bamaze gutsindwa kuri mukino wa nyuma inshuro zigera kuri 2.

Argentine ya Messi yatsinzwe umukino wa mbere wa Copa America

Mu yindi mikino yabaye muri iki gikombe ikipe ya Brezil ikaba yaratsinze Bolvia mu mukino ufungura irushanwa itsinze ibitego 3 ku busa harimo 2 bya Philipe Coutinho, twabibutsa ko iyi kipe ya Brezil idafite kizigenza Neymar Junior Do santos.

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho