APR FC imaze kwirukana abakinnyi 16 barimo Miggy wari kapiteni

APR FC imaze kwirukana abakinnyi 16 barimo Miggy wari kapiteni

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bumaze gufata umwanzuro wo gusezerera abakinnyi bagera kuri 16 barimo uwari kapiteni wayo Mugiraneza Jean Baptiste Miggy.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwafashe umwanzuro wo gusezerera abakinnyi bari bamaze iminsi bigaragara ko badatanga umusaruro.

APR FC imaze kwirukana abakinnyi 16 barimo Miggy wari kapiteni

Ni inama ya yabaye uyu munsi ku cyicaro cya APR FC yari iyobowe n’umuyobozi wungirije wa APR FC Maj.Gen Mubaraka Muganga aboneraho gushimira cyane byimazeyo aba basezerewe umurava bagaragaje mu gihe bari bamaze muri APR FC anabasomera ibikubiye mu ibaruwa ibasezerera yanditse mu rurimi rw’icyongereza.

APR FC imaze kwirukana abakinnyi 16 barimo Miggy wari kapiteni

Ibaruwa isezerera abakinnyi yanditse mu cyongereza

Gukora impinduka APR FC yamaze gufata umwanzuro wo gusezerera aba bakinnyi ikazabasimbuza abandi nabo bazashyirwa ahagaragara mbere y’uko iki cyumweru kirangira.

APR FC imaze kwirukana abakinnyi 16 barimo Miggy wari kapiteni

Miggy uwari kapiteni w'iyi kipe ya APR FC nawe ari mu basezerewe

APR FC imaze kwirukana abakinnyi 16 barimo Miggy wari kapiteni

Urutonde rw'abakinnyi bose birukannye

APR FC imaze kwirukana abakinnyi 16 barimo Miggy wari kapiteni

Abarimo Savio,Bigirimana Issa,iranzi jean Claude,herve n'abandi bari mu birukanwe

Ibitekerezo (0)

Andika Icyo Ubivuga Ho